MINISITERI Y’ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO (MIFOTRA)

INAMA ABADEPITE BAGIZE KOMISIYO IDASANZWE BAGIRANYE NA MINISITIRI W’ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO N’ABANDI BAYOBOZI B’IYO MINISITERI

Abadepite bagize Komisiyo Idasanzwe bageze muri MIFOTRA, bakiriwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nyakubahwa MUREKEZI Anastase, ari kumwe n’abandi bayobozi bo muri iyo Minisiteri.
Nyakubahwa Minisitiri amaze kwifuriza Abadepite ikaze, yababwiye ko Komisiyo yari yifuje kubonana na Minisiteri ku itariki ya 24/11/2009 ariko ntibyashoboka kubera ko hari izindi gahunda za Minisiteri zihutirwa yari yagiyemo, bityo akaba yishimiye ko noneho habonetse umwanya wo kungurana ibitekerezo kuri gahunda n’ibibazo Komisiyo yifuza kubaza Minisiteri.

Perezida wa Komisiyo, Depite BAZATOHA Adolphe, yagejeje ku bari mu nama impamvu yatumye Komisiyo isura MIFOTRA.

Yavuze ko Komisiyo ifite Uburezi mu nshingano zayo mu Mutwe w’Abadepite, imaze kugeza ku Nteko Rusange raporo y’ingendo yagiriye mu Mashuri Makuru, hafashwe umwanzuro w’uko hajyaho Komisiyo Idasanzwe kugira ngo icukumbure ibibazo byari byagaragajwe muri iyo raporo.

Yakomeje avuga ko MIFOTRA nk’umukoresha w’abakozi ba Leta, ifite uruhare runini mu gufasha Komisiyo kugira ngo igere ku myanzuro ikenewe izafasha gukemura ibyo bibazo cyane cyane ko abanyeshuri basohoka mu mashuri makuru ariyo ibaha imirimo.

Mbere yo gusubiza ibibazo yabajijwe na Komisiyo, Nyakubahwa Minisitiri yayigejejeho ibi bikurikira:

- Imishahara ishyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri ariko inyigo igakorwa na MINEDUC na MINECOFIN kandi Kaminuza nazo zikabigiramo uruhare cyane cyane ko ziba zasobanuriwe uko ubushobozi bw’igihugu buteye;

- Abarimu n’abashakashatsi bafite uburenganzira bwo kugenerwa no guhabwa umushahara, kuzamurwa mu ntera no kubona inyongera zijyanye nabyo, hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko;

- Umushahara ugenwa hakurikijwe imirimo n’inzego z’imirimo byemejwe ku bakozi ba Kaminuza za Leta n’ibigo by’amashuri makuru ya Leta;

- Agaciro k’umubare fatizo (index value), urwego (level), imibare fatizo (index) n’umushahara mbumbe (gross salary) bigendana na buri murimo (post) bikorwa hakurikijwe amategeko;

- Umushahara mbumbe wa buri mukozi wa Kaminuza za Leta n’ibigo by’amashuri ya Leta agenerwa buri kwezi ukubiyemo: Umushahara fatizo, indemnités z’icumbi, indemnités z’urugendo, inkunga ya Leta yo kuvuza umukozi, inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi.

Ku byerekeranye n’imiterere y’imishahara ya Kaminuza n’amashuri Makuru:

• Full Professor/Researcher Professor: 565.748 frw (net), 95.846.235 Frw (annuel Gross)
• Associate Profossor/Senior Researcher: 494.078 frw (net), 135.445.284 Frw (annuel Gross)
• Senior Lecturer/Sinior Researcher: 347.078 Frw (net), 448.590.150 Frw (annuel Gross)
• Lecturer/Researcher: 304.575 frw (net), 1.597.403.569 Frw (annuel Gross)
• Assistant Lecturer/Researcher Assistant/Tutor: 246.607 Frw (net), 1.261.445.608 Frw
• Tutorial Assistant/Assistant Tutor: 216.464 Frw (net, 1.930.991.099 Frw (annuel Gross)

Yakomeje avuga ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 23/07/2008 yateganyije ko abarimu ba Kaminuza n’amashuri makuru nabo bazoroherezwa urugendo nk’abandi bakozi ba Leta ku buryo bukurikira:
Hateganyijwe ibice 3: Joint quity scheme, Subsidiary scheme na Special Group, bityo abarimu ba Kaminuza n’ab’amashuri makuru bari special group bakaba nabo basonerwa imisoro n’amahoro ku binyabiziga bitarengeje 18.000.000 Frw (hors taxes). Ibi bikaba bireba gusa ba Professors, ba Associate Professors na ba Senior Lecture.
Ku byerekeranye n’agahimbazamushyi, yavuze ko gatangwa bitewe n’uko umwarimu yakoze ubushakashatsi buzanira inyungu ishuri.

Leta irateganya kandi kuvana umushahara w’abarimu ba Kaminuza/amashuri makuri kuri “index value” ya 270 ukagera kuri “index value” ya 400 cyangwa iya 500 bitewe n’uko amikoro y’igihugu azaba amaze.

a) Scenarion 1: Index = 400
• Full Professor/Researcher Professor: 830.441 frw (net), 1.479.109 Frw (Brut)
• Associate Profossor/Senior Research: 724 264frw (net), 1.286.280 Frw (Brut)
• Senior Lecturer/Sinior Research: 507.850Frw (net), 893.250 Frw (Brut)
•Lecturer/Research: 443.519 frw (net), 776.419 Frw (Brut)
• Assistant Lecturer/Research Assistant/Tutor: 443.051 Frw (net), 775565 Frw (Brut)
• Tutorial Assistant/Assistant Tutor: 312.984 Frw (net), 539.353 Frw (Brut)

b) Scenarion 2: Index = 500
• Full Professor/Research Professor: 1.034.051 frw (net), 1.848.886 Frw (Brut)
• Assoate Profossor/Senior Research: 901.330 frw (net), 1.607.850 Frw (Brut)
• Senior Lecturer/Sinior Research: 630.813 Frw (net), 1.116.563 Frw (Brut)
•Lecturer/Research: 550399 frw (net), 970523 Frw (Brut)
• Assistant Lecturer/Research Assistant/Tutor: 443.051 Frw (net), 775565 Frw (Brut)
• Tutorial Assistant/Assistant Tutor: 387.230 Frw (net), 674.191 Frw (Brut)

Ku byerekeranye n’ibibazo byabajijwe n’Abadepite, byasubijwe ku buryo bukurikira:
- Ku kibazo cyo kumenya utegura igenamigambi ry’abarimu igihugu gikeneye kuzakoresha mu minsi iri imbere, hasubijwe ko ritegurwa na MIFOTRA, MINECOFIN na MINEDUC ariko buri Minisiteri yateguye gahunda yayo ishyikirizwa PRIMATURE;

- Ku kibazo cyo kumenya ubumenyi n’ubumenyingiro abarangije mu mashuri makuru baba bafite ugereranyije n’imirimo igihugu kibatezeho, hasubijwe ko abakozi bava mu mashuri makuru bafite ubumenyi budahagije cyane cyane mu bijyanye na skills. Ibyo biterwa n’uko mu mashuri bigamo badakora pratiques zihagije, mu gihe cya stages nabwo bagahabwa igihe gito kandi henshi bakazikora nabi. Minisiteri zibishinzwe zirateganya uburyo ibyo byakosoka;

- Ku kibazo cyo kumenya ijanisha ry’abanyeshuri batsinda ibizamini bikoreshwa mu gihe cyo gutanga akazi, hasubijwe ko abenshi mu bakozi bari mu butegetsi bwite bwa Leta ari abakoze ibizamini kandi babitsindiye kuva ku manota 70% kuzamura kuko munsi y’ayo manota umukozi afatwa nk’aho yatsinzwe. Ikindi ni uko ibizamini bitangwa byibanda ku buzima bw’igihugu muri rusange no ku mwihariko w’akazi ukora ikizamini agomba kuzakora. Abandi bagenda bakora hirya no hino mu bigo bya Leta no mu byigenga.

- Ku kibazo cyo kumenya impamvu réformes zatesheje agaciro abantu bize hambere n’abafite uburambe mu kazi bafite impamyabumenyi za A2 na A3 (les laborantins de Rwasave, CSR, Rwandatel etc) kandi ko bigenda bigaragara ko no ku zitangiye vuba A1 (les agronomes et vétérnaires bo mu Mirenge) nabyo ariko bimeze, hasubijwe ko job profile ku Mirenge yasubiwemo kuko Minisiteri yasanze abafite A1 muri Agronomie bakenewe. Naho abakora muri laboratoire, hifujwe ko nabo baba bafite impamyabumenyi ya A1 abafite A2 bakaba ababunganira;

- Ku kibazo cyo kumenya ingamba zafashwe ku kibazo cy’imishahara itandukanye mu nzego za Leta itera abakozi bamwe guhora bimuka bava hamwe bajya ahandi (hari abava muri Université bajya muri za Minisiteri cyangwa mu bigo binyuranye, n’abava mu bigo bajya mu bindi), hasubijwe ko ku byerekeranye n’abarimu, uburyo (critères) bukurikizwa kugira ngo bazamurwe mu ntera buhari, gusa ikibazo hari ubwo badakora ubushakashatsi, rimwe na rimwe inzego zibishinzwe ntizibibutse, ariko bigomba kuganirwaho kugira ngo bikosorwe. Ku byerekeranye n’abakozi bandi, hakwiye kujyaho uburyo ababishinzwe babiganiraho hagafatwa umwanzuro ukwiye kuri icyo kibazo;

- Ku kibazo cyo kumenya uko politiki yo gukoresha abanyamahanga cyane cyane uburyo bashakwa, uburyo bahembwa n’aho babaha “contrats” z’umwaka umwe gusa, hasubijwe ko abanyamahanga bakenewe mu gihugu kandi ko Leta igomba kubafata neza kugira ngo baze ari benshi. Ikindi ni uko abanyamahanga bashoboye ari bake ugereranyije n’abanyarwanda. Leta yatangiye gutegura umushinga wa “salary policy” y’abanyarwanda n’abanyamahanga uzashyirwa ahagaragara mu kwezi kwa 3 k’umwaka w’2010;

- Ku kibazo cyo kumenya uburyo MIFOTRA ikorana na MINEDUC na za Higher education institutions mu gutegura curricula zigishwa kugira ngo zihuzwe n’isoko ry’umurimo, hasubijwe ko hari imikoranire myiza, kandi ko Curricula zikorwa ku bufatanye bw’inzego zose bireba;

- Ku kibazo cyo kumenya ingamba zafashwe ku kibazo cyo gukoresha ibizamini byo gutanga akazi bikerereza abagakeneye n’aho bagomba gukora, hasubijwe ko byatinzwaga n’uko Komisiyo y’Abakozi ba Leta ariyo yari ifite ububasha bwo gutanga no gukosora ibizamini ku bakozi bo mu gihugu hose, ubu bikaba byarahindutse. Hatanzwe amabwiriza ko ikigo gifite uburenganzira bwo gutanga no gukosora ibizamini ariko Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano zayo na Komisiyo y’Abakozi ba Leta bakabimenyeshwa;

- Ku kibazo cyo kumenya igiteganyirijwe abakozi bahabwa akazi na MIFOTRA abayobozi babo bakabahindurira imirimo kuko batumvikana, hasubijwe ko MIFOTRA itigeze imenya icyo kibazo, ariko ko bigomba gukurikiranwa hakamenyekana impamvu;

- Ku kibazo cyo kumenya uburyo imishahara igenwa (abafite impamyabumenyi zimwe badahembwa kimwe, index zitangana ku bafite impamyabumenyi zingana, imishahara itangana ku bari mu mijyi n’abari mu byaro, n’abakozi bava mu bigo bya Leta bajya mu bindi kubera imishahara itangana), hasubijwe ko MIFOTRA yatangiye gutegura umushinga w’imishahara hakurikijwe uko ibigo bigenda birutanwa, umushinga uzaba washyizwe ahagaragara bitarenze mu kwezi kwa Werurwe 2010;

- Ku kibazo cyo kumenya impamvu abakozi ba Leta batagihabwa “côtes”, hasubijwe ko iteka rigena uburyo côtes zitangwa ryari ritaremezwa, ariko ubu ryaremejwe kandi rizashyira mu bikorwa ibiriteganywamo bijyanye n’uko umukozi uzaba yabonye kuva ku manota 80% kuzamura azongererwa 5% by’umushahara, uwagize hagati ya 70% na 80 akongererwa 3% by’umushahara we naho uwagize munsi ya 70% ntagire icyo yongererwa kuko azaba yagaragaje ubushobozi buke mu kazi. Hazakorwa kandi rappel kuva mu mwaka wa 2006 kugeza mu wa 2008;

- Ku kibazo cyo kumenya igiteganywa kugira ngo abantu basohoka mu Mashuri Makuru bafite ikibazo cya skills zidahagije gikemuke, hasubiijwe ko bamwe boherezwa kwiga hanze abandi bakigira mu gihugu mu mirimo yabo bakora babifashijwemo n’abakoresha;

- Ku kibazo cyo kumenya igikorwa kugira ngo harebwe niba koko impamyabumenyi abantu berekana basaba akazi atari impimbano, hasubijwe ko Minisiteri ikorana n’amashuri makuru abo bantu bavuga ko bizemo, ariko kugeza ubu bikorwa ku barimu gusa. Hari gahunda yo kubikora no ku bandi bakozi ba Leta bose. Hifujwe ko hajyaho ingaga (ordre) ku nzego (domaines) zose kugira ngo nazo zijye zifasha muri icyo gikorwa;

- Ku kibazo cyo kumenya impamvu MIFOTRA itakomeje kwishyurira abanyeshuri basezerewe nk’uko byari mu masezerano, hasubijwe ko Inama y’Abaminisitiri ariyo yemeje ko abanyeshuri bose bafatwa kimwe, bityo ibirarane byose byoherezwa muri SFAR, ariko MINECOFIN kugeza ubu iremera kwishyura ibirarane byo mu mashuri yigenga gusa naho ibyo mu mashuri ya Leta yafashe icyemezo cyo kutabyishyura kuko Leta iyatangamo imfashanyo nyinshi;

- Ku kibazo cyo kumenya ingamba Leta ifite ku banyeshuri bajya muri “stage” ibigo bagiyeho bikabima “les données” kandi zigomba kubafasha muri iyo stage, hasubijwe ko mu nama MIFOTRA igirana n’ibigo byigenga hazarebwa uburyo icyo kibazo kizaganirwaho;

- Ku kibazo cyo kumenya impamvu “statut particulier” iteganyijwe mu itegeko rigenga amashuri makuru idashyirwaho, hasubijwe ko byatewe n’uko umushinga w’iyo statut yavugaga abarimu bo mu mashuri makuru gusa kandi bahuje ikibazo n’abandi bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Byatinze hongerwamo ibyo bitekerezo;

- Ku kibazo cyo kumenya impamvu abakozi ba Leta badahabwa amahugurwa, hasubijwe ko iyo umwaka utangiye MIFOTRA yandikira ibigo bya Leta byose kugira ngo bikore lisiti y’abakozi bagomba guhabwa amahugurwa, ariko ko hari bamwe batabyohereza;

- Ku kibazo cyo kumenya niba amasomo atangwa mu mashuri makuru asubiza ibibazo by’iterambere ry’igihugu, hasubijwe ko imyigishirize isubiza ibyo bibazo kuko abanyeshuri basohoka mu mashuri makuru aribo bavamo abakozi b’iguhugu;

- Ku kibazo cyo kumenya ijanisha ryavuye muri “skills audit” yakozwe, hasubijwe ko basanze abafite “qualification” ari 60% mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta, naho mu bigo byigenga ni 50%.

Perezida wa Komisiyo yasoje inama ashimira abayitabiriye bose.

Inama yatangiye saa cyenda isoza saa kumi n’ebyiri

Please Select Embedded Mode To Show The Comment System.*

Postagem Anterior Próxima Postagem